25 abami n’abatware bazinjira banyuze mu marembo y’uyu mugi+ bicaye ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ bari mu magare no ku mafarashi, bo hamwe n’abatware babo n’abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu, kandi uyu mugi uzaturwa kugeza ibihe bitarondoreka.
4 Nimukurikiza ayo magambo rwose, ntihazabura abami bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ binjirira mu marembo y’iyi nzu bari mu magare no ku mafarashi, bashagawe n’abagaragu babo n’abaturage babo.”’+