9 “Ibi byambereye nko mu minsi ya Nowa.+ Nk’uko narahiye ko amazi yo mu gihe cya Nowa atazongera kurengera isi,+ ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira cyangwa ngo ngukangare.+
14 “‘Niyo cyaba kirimo ba bagabo uko ari batatu, ari bo Nowa,+ Daniyeli+ na Yobu,+ barokora ubugingo bwabo gusa bitewe no gukiranuka kwabo,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+