38 Mu mwaka wa cumi n’umwe mu kwezi kwawo kwa Buli, ari ko kwezi kwa munani, ibyari bigize iyo nzu byose byari byaramaze gukorwa+ hakurikijwe igishushanyo mbonera cyayo.+ Bityo rero, Salomo yamaze imyaka irindwi ayubaka.
51 Amaherezo imirimo yose Umwami Salomo yakoraga ku nzu ya Yehova irarangira.+ Salomo atangira kuyishyiramo ibintu se Dawidi yari yarejeje;+ ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho, abishyira mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+