21 Rehobowamu ageze i Yerusalemu+ ahita akoranya ab’inzu ya Yuda bose n’umuryango wa Benyamini,+ abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’indobanure bashoboye urugamba, kugira ngo barwane n’inzu ya Isirayeli maze bagarurire ubwami Rehobowamu mwene Salomo.