Intangiriro 18:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Kuko icyatumye mumenya ari ukugira ngo ategeke abana be n’abazamukomokaho bose, ngo bajye bakomeza inzira za Yehova, bakore ibyo gukiranuka no guca imanza zitabera,+ kugira ngo Yehova azahe Aburahamu ibyo yamusezeranyije byose.”+ Zab. 112:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Urubyaro rwe ruzakomerera mu isi;+ ד [Daleti]Kandi urubyaro rw’abakiranutsi ruzahabwa umugisha.+ Imigani 13:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Umuntu mwiza azasigira abuzukuru be umurage, kandi ubutunzi bw’umunyabyaha bubikirwa umukiranutsi.+ Imigani 20:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Umukiranutsi agendera mu nzira itunganye;+ hahirwa abana bazamukomokaho.+
19 Kuko icyatumye mumenya ari ukugira ngo ategeke abana be n’abazamukomokaho bose, ngo bajye bakomeza inzira za Yehova, bakore ibyo gukiranuka no guca imanza zitabera,+ kugira ngo Yehova azahe Aburahamu ibyo yamusezeranyije byose.”+
22 Umuntu mwiza azasigira abuzukuru be umurage, kandi ubutunzi bw’umunyabyaha bubikirwa umukiranutsi.+