ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 12:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Nuko Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati “iki gihugu+ nzagiha urubyaro rwawe.”+ Hanyuma aho hantu ahubaka igicaniro, acyubakira Yehova wari wamubonekeye.

  • Intangiriro 15:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Kuri uwo munsi Yehova agirana na Aburamu isezerano,+ agira ati “urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu,+ uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza kuri rwa ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate.+

  • Intangiriro 17:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Kandi iki gihugu utuyemo uri umwimukira,+ ari cyo gihugu cy’i Kanani cyose, nzakiguha wowe n’urubyaro rwawe ruzagukurikira, kibe icyanyu kugeza ibihe bitarondoreka; kandi nzaba Imana yabo.”+

  • Intangiriro 26:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ukomeze uture muri iki gihugu uri umwimukira+ nanjye nzakomeza kubana nawe nguhe umugisha, kuko nzaguha ibi bihugu byose wowe n’urubyaro rwawe,+ kandi nzasohoza indahiro narahiye so Aburahamu+ ubwo namubwiraga nti

  • Gutegeka kwa Kabiri 9:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Gukiranuka kwawe+ cyangwa gutungana k’umutima wawe+ si byo bitumye ujya mu gihugu cyabo ngo ucyigarurire. Impamvu Yehova Imana yawe agiye kwirukana imbere yawe ayo mahanga,+ ni ububi bwayo no kugira ngo Yehova asohoze ijambo yarahiye ba sokuruza, Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze