19 Ni cyo cyatumye Abayahudi bo mu giturage bari batuye mu migi yo mu zindi ntara bagira umunsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari+ umunsi mukuru+ w’ibirori no kwishima+ n’umunsi wo kohererezanya ibyokurya.+
22 kuko ari yo minsi Abayahudi bigobotoye abanzi babo,+ kandi ni ko kwezi ibintu byahindutse bakava mu gahinda bakajya mu byishimo, bakava mu marira+ bakajya mu munsi mukuru. Abategeka ko kuri iyo minsi bazajya bagira ibirori bakishima kandi bakohererezanya ibyokurya,+ bagaha n’abakene impano.+