ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 84:Amagambo abanza-12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi ba Gititi.+

      Indirimbo ya bene Kora.

      84 Yehova Nyir’ingabo,+

      Mbega ukuntu ihema ryawe rihebuje ari iry’igikundiro!+

       2 Ubugingo bwanjye bwifuje cyane kwibera mu bikari bya Yehova, ndetse ibyo birabuzonga.+

      Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza impundu Imana nzima.+

       3 Yemwe n’inyoni yabonye inzu,

      Intashya na yo ibona icyari,

      Aho yashyize ibyana byayo

      Hafi y’igicaniro cyawe gikomeye, Yehova nyir’ingabo, Mwami wanjye kandi Mana yanjye!

       4 Hahirwa abatura mu nzu yawe.+

      Bakomeza kugusingiza.+ Sela.

       5 Hahirwa abakuboneraho imbaraga,+

      Imitima yabo ikifuza kugendera mu nzira zigana mu nzu yawe.+

       6 Banyura mu kibaya cy’ibihuru bya baka,+

      Bakagihindura isoko y’amazi,

      Umwigisha+ agahabwa ishimwe.

       7 Bazakomeza kugenda bagwiza imbaraga,+

      Buri wese aboneke imbere y’Imana, i Siyoni.+

       8 Yehova Mana nyir’ingabo, wumve isengesho ryanjye;+

      Mana ya Yakobo, tega ugutwi.+ Sela.

       9 Mana ngabo idukingira, reba+

      Kandi witegereze mu maso h’uwo wasutseho amavuta.+

      10 Kuko kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi igihumbi ahandi.+

      Nahisemo guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye,+

      Aho kuzerera mu mahema y’ababi.+

      11 Kuko Yehova Imana ari izuba+ akaba n’ingabo ikingira;+

      Ni we utanga ubutoni n’icyubahiro.+

      Nta kintu cyiza Yehova azima abagendera mu gukiranuka.+

      12 Yehova nyir’ingabo, hahirwa umuntu ukwiringira.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze