17 Kandi nabonye imirimo yose y’Imana y’ukuri,+ ukuntu abantu badashobora gutahura ibyakorewe kuri iyi si;+ icyakora abantu bakomeza gushyiraho imihati bashakisha, nyamara nta cyo babona.+ Kandi niyo bavuga ko ari abanyabwenge bihagije kugira ngo bagire icyo bamenya,+ nta cyo bashobora kubona.+