Zab. 49:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Kuko abona ko abanyabwenge na bo bapfa,+Umupfapfa n’utagira ubwenge bose bararimbuka,+Ibyo bari batunze bakabisigira abandi.+ Zab. 73:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Nabaye umupfapfa sinagira icyo menya;+Nari meze nk’inyamaswa imbere yawe.+ Zab. 92:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Umuntu utagira ubwenge ntashobora kubimenya,+Kandi nta mupfapfa ushobora kubisobanukirwa.+ Imigani 12:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Ukunda igihano aba akunda ubumenyi,+ ariko uwanga gucyahwa ntagira ubwenge.+
10 Kuko abona ko abanyabwenge na bo bapfa,+Umupfapfa n’utagira ubwenge bose bararimbuka,+Ibyo bari batunze bakabisigira abandi.+