1 Ibyo ku Ngoma 22:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Icyakora Yehova azaguhe ubwenge no kujijuka,+ kandi azaguhe amategeko azagufasha kuyobora Isirayeli kugira ngo ukomeze amategeko ya Yehova Imana yawe.+ 2 Ibyo ku Ngoma 1:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Umpe ubwenge n’ubumenyi+ kugira ngo nshobore kuyobora ubu bwoko.+ None se ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batya?”+ Imigani 2:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 kandi niba uhamagara ushaka gusobanukirwa,+ ukarangurura ijwi ryawe ushaka ubushishozi,+ Yakobo 1:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge,+ nakomeze abusabe Imana+ kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro;+ kandi azabuhabwa.+
12 Icyakora Yehova azaguhe ubwenge no kujijuka,+ kandi azaguhe amategeko azagufasha kuyobora Isirayeli kugira ngo ukomeze amategeko ya Yehova Imana yawe.+
10 Umpe ubwenge n’ubumenyi+ kugira ngo nshobore kuyobora ubu bwoko.+ None se ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batya?”+
5 Niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge,+ nakomeze abusabe Imana+ kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro;+ kandi azabuhabwa.+