12 Ni nde uzi ibyiza umuntu abona mu buzima bwe,+ mu minsi yo kubaho kwe yuzuye ibitagira umumaro, ko ayibamo igahita nk’igicucu?+ Ni nde wabwira umuntu ibizaba muri iyi si nyuma ye?+
11 Izuba rirasa rizanye n’ubushyuhe bwaryo bwotsa rikumisha ibimera, maze uburabyo bwabyo bugahunguka, n’ubwiza bwabyo bukayoyoka. Uko ni ko umukire na we azumira mu nzira ze z’ubuzima.+