Yeremiya 4:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Nitegereje imisozi mbona itigita, n’udusozi twose tunyeganyega.+ Nahumu 1:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Yatumye imisozi inyeganyega, udusozi turashonga.+ Isi yaratigise bitewe no mu maso he; ubutaka na bwo bumera butyo, hamwe n’ababutuyeho bose.+ Habakuki 3:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Yarahagaze kugira ngo ajegeze isi.+ Yararebye atuma amahanga ahinda umushyitsi.+ Imisozi ihoraho yarajanjaguritse;+ udusozi turiho kugeza ibihe bitarondoreka twarunamye.+ Izo ni zo nzira ze za kera.
5 Yatumye imisozi inyeganyega, udusozi turashonga.+ Isi yaratigise bitewe no mu maso he; ubutaka na bwo bumera butyo, hamwe n’ababutuyeho bose.+
6 Yarahagaze kugira ngo ajegeze isi.+ Yararebye atuma amahanga ahinda umushyitsi.+ Imisozi ihoraho yarajanjaguritse;+ udusozi turiho kugeza ibihe bitarondoreka twarunamye.+ Izo ni zo nzira ze za kera.