18 Icyo gihe nzagirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi+ ku bwabo, n’ibiguruka mu kirere n’ibikururuka ku butaka, kandi nzakura umuheto n’inkota n’intambara mu gihugu,+ ntume bagira umutekano.+
10 Nzatsemba amagare y’intambara mu gihugu cya Efurayimu, ntsembe amafarashi i Yerusalemu.+ Nzakuraho imiheto y’intambara.+ Azabwira amahanga iby’amahoro,+ kandi azategeka kuva ku nyanja ukagera ku yindi, no kuva kuri rwa Ruzi ukagera ku mpera z’isi.+