6 Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri atsinda Samariya+ ajyana Abisirayeli mu bunyage+ muri Ashuri, abatuza i Hala+ n’i Habori ku ruzi rwa Gozani,+ no mu migi y’Abamedi.+
26 Imana ya Isirayeli ishyira igitekerezo mu mutima+ wa Puli+ umwami wa Ashuri+ n’uwa Tilugati-Pilineseri+ umwami wa Ashuri, ajyana mu bunyage+ Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abajyana i Hala, i Habori, i Hara+ no ku ruzi rwa Gozani. Baracyariyo kugeza n’uyu munsi.