ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Yehova Imana ya ba sekuruza yari yarakomeje kubaburira abatumaho intumwa ze,+ agakomeza kubaha imiburo, kuko yagiriraga impuhwe ubwoko bwe+ n’ubuturo bwe.+

  • Yesaya 65:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “Nateze amaboko umunsi urira, nyategera abantu binangiye,+ bagendera mu nzira itari nziza+ bakurikiza ibitekerezo byabo;+

  • Yeremiya 7:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 uhereye igihe ba sokuruza baviriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi.+ Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, buri munsi nkazinduka kare nkabatuma.+

  • Yeremiya 25:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Kandi Yehova yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, akazinduka kare akabatuma, ariko ntimwigeze mwumva,+ habe no gutega amatwi ngo mwumve.+

  • Yeremiya 26:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 kandi ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho, nkazinduka kare nkabatuma ariko ntimubumvire,+

  • Yeremiya 29:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 kuko banze kumva amagambo yanjye,’ ni ko Yehova avuga, ‘ayo natumye abagaragu banjye b’abahanuzi bakayababwira, igihe najyaga nzinduka kare nkabatuma.’+

      “‘Ariko mwanze kumva,’+ ni ko Yehova avuga.

  • Yeremiya 35:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi,+ nkazinduka kare nkabatuma nti ‘ndabinginze nimuhindukire buri wese areke inzira ye mbi,+ mugorore imigenzereze yanyu,+ kandi ntimugakurikire izindi mana ngo muzikorere.+ Mukomeze gutura ku butaka nabahaye mwe na ba sokuruza.’+ Ariko mwanze kunyumvira, habe no kuntega amatwi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze