18 Iyo ngiye ku gasozi, mpasanga abishwe n’inkota!+ Iyo ngiye mu mugi, na ho mpasanga abarembejwe n’inzara!+ Ari umuhanuzi ari n’umutambyi, bose bagiye mu gihugu batigeze kumenya.’”+
11 Abatware baho baca imanza ari uko bahawe impongano,+ abatambyi baho bigishiriza ibihembo,+ abahanuzi baho bakaragurira amafaranga.+ Nyamara bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova bavuga bati “ese Yehova ntari hagati muri twe?+ Nta byago bizatugeraho.”+