15 ‘Dore ngiye guhamagara imiryango yose yo mu bwami bwo mu majyaruguru,’ ni ko Yehova avuga;+ ‘kandi izaza maze buri muryango utere intebe yawo y’ubwami mu marembo ya Yerusalemu+ no ku nkuta ziyikikije zose, no ku migi yose y’u Buyuda.+
22 Yehova aravuga ati “dore hari ubwoko buje buturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru, kandi hari ishyanga rikomeye rizahagurutswa riturutse ku mpera z’isi.+