Yesaya 30:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ariko igihome cya Farawo kizabakoza isoni,+ n’igicucu cya Egiputa gitume mukorwa n’ikimwaro.+ Yesaya 31:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Erega Abanyegiputa ni abantu bakuwe mu mukungugu,+ si Imana; amafarashi yabo afite umubiri w’inyama,+ si umwuka. Yehova ubwe azabangura ukuboko kwe maze ufasha asitare, n’ufashwa agwe,+ kandi bose bazarimbukira rimwe. Yeremiya 37:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza,+ muti “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+ Ezekiyeli 29:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Abaturage bo muri Egiputa bose bazamenya ko ndi Yehova,+ kuko ab’inzu ya Isirayeli bakwishingikirijeho ukababera nk’urubingo.+
3 Erega Abanyegiputa ni abantu bakuwe mu mukungugu,+ si Imana; amafarashi yabo afite umubiri w’inyama,+ si umwuka. Yehova ubwe azabangura ukuboko kwe maze ufasha asitare, n’ufashwa agwe,+ kandi bose bazarimbukira rimwe.
7 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza,+ muti “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+
6 Abaturage bo muri Egiputa bose bazamenya ko ndi Yehova,+ kuko ab’inzu ya Isirayeli bakwishingikirijeho ukababera nk’urubingo.+