Yeremiya 14:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Iyo ngiye ku gasozi, mpasanga abishwe n’inkota!+ Iyo ngiye mu mugi, na ho mpasanga abarembejwe n’inzara!+ Ari umuhanuzi ari n’umutambyi, bose bagiye mu gihugu batigeze kumenya.’”+ Yeremiya 15:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Nibakubaza bati ‘twagenda tujya he?’ Uzabasubize uti ‘Yehova aravuga ati “ukwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyo cyorezo! Ukwiriye kwicwa n’inkota yicwe n’inkota! Ukwiriye kwicwa n’inzara yicwe n’inzara!+ Ukwiriye kujyanwa mu bunyage ajyanwe mu bunyage!”’+ Ezekiyeli 5:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo+ kandi bazashirira muri wowe bazize inzara.+ Ikindi kimwe cya gatatu kizicwa n’inkota mu mpande zawe zose. Naho kimwe cya gatatu gisigaye kizatatanyirizwa mu byerekezo byose by’umuyaga,+ kandi nzabakurikiza inkota.+
18 Iyo ngiye ku gasozi, mpasanga abishwe n’inkota!+ Iyo ngiye mu mugi, na ho mpasanga abarembejwe n’inzara!+ Ari umuhanuzi ari n’umutambyi, bose bagiye mu gihugu batigeze kumenya.’”+
2 Nibakubaza bati ‘twagenda tujya he?’ Uzabasubize uti ‘Yehova aravuga ati “ukwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyo cyorezo! Ukwiriye kwicwa n’inkota yicwe n’inkota! Ukwiriye kwicwa n’inzara yicwe n’inzara!+ Ukwiriye kujyanwa mu bunyage ajyanwe mu bunyage!”’+
12 Kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo+ kandi bazashirira muri wowe bazize inzara.+ Ikindi kimwe cya gatatu kizicwa n’inkota mu mpande zawe zose. Naho kimwe cya gatatu gisigaye kizatatanyirizwa mu byerekezo byose by’umuyaga,+ kandi nzabakurikiza inkota.+