Gutegeka kwa Kabiri 31:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Jye ubwanjye nzi ubwigomeke bwanyu+ no kutagonda ijosi kwanyu.+ Ko mwigomeka kuri Yehova nkiriho,+ nimara gupfa muzamwigomekaho bingana iki? Nehemiya 9:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 “Nyamara banze kumvira+ maze bakwigomekaho,+ bakomeza gutera umugongo amategeko yawe,+ bica n’abahanuzi bawe+ bababuriraga ngo bakugarukire,+ kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+ Zab. 78:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Kandi be kuzaba nka ba sekuruza+Bari ibigande n’ibyigomeke;+ Ntibari barateguye imitima yabo,+Imitima yabo ntiyari itunganiye Imana.+ Ezekiyeli 3:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Natumye uruhanga rwawe rukomera kurusha diyama, ndetse kurusha ibuye rikomeye cyane.+ Ntukabatinye+ kandi ntugakurwe umutima no mu maso habo,+ kuko ari ab’inzu y’ibyigomeke.”+ Ezekiyeli 24:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Cira umugani ab’inzu y’ibyigomeke,+ ubabwire uti “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “shyira inkono y’umunwa munini ku ziko; yishyireho maze usukemo amazi.+
27 Jye ubwanjye nzi ubwigomeke bwanyu+ no kutagonda ijosi kwanyu.+ Ko mwigomeka kuri Yehova nkiriho,+ nimara gupfa muzamwigomekaho bingana iki?
26 “Nyamara banze kumvira+ maze bakwigomekaho,+ bakomeza gutera umugongo amategeko yawe,+ bica n’abahanuzi bawe+ bababuriraga ngo bakugarukire,+ kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+
8 Kandi be kuzaba nka ba sekuruza+Bari ibigande n’ibyigomeke;+ Ntibari barateguye imitima yabo,+Imitima yabo ntiyari itunganiye Imana.+
9 Natumye uruhanga rwawe rukomera kurusha diyama, ndetse kurusha ibuye rikomeye cyane.+ Ntukabatinye+ kandi ntugakurwe umutima no mu maso habo,+ kuko ari ab’inzu y’ibyigomeke.”+
3 Cira umugani ab’inzu y’ibyigomeke,+ ubabwire uti “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “shyira inkono y’umunwa munini ku ziko; yishyireho maze usukemo amazi.+