Daniyeli 7:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 “Hanyuma nkomeza kwitegereza, maze ngiye kubona mbona indi nyamaswa yasaga n’ingwe,+ ifite amababa ane ku mugongo wayo nk’ay’igisiga. Iyo nyamaswa yari ifite imitwe ine,+ maze ihabwa ubutware. Daniyeli 8:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Naho isekurume y’ihene y’igikomo, igereranya umwami w’u Bugiriki;+ ihembe rinini ryari hagati y’amaso yayo, rigereranya umwami wa mbere.+ Daniyeli 10:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Arambwira ati “Mbese uzi impamvu naje aho uri? Ubu ngiye gusubirayo ndwane n’umutware w’u Buperesi.+ Ningenda, umutware w’u Bugiriki na we araza.+ Daniyeli 11:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 “Hazima umwami ukomeye ategeke afite ububasha bwinshi,+ kandi akore ibyo yishakiye.+
6 “Hanyuma nkomeza kwitegereza, maze ngiye kubona mbona indi nyamaswa yasaga n’ingwe,+ ifite amababa ane ku mugongo wayo nk’ay’igisiga. Iyo nyamaswa yari ifite imitwe ine,+ maze ihabwa ubutware.
21 Naho isekurume y’ihene y’igikomo, igereranya umwami w’u Bugiriki;+ ihembe rinini ryari hagati y’amaso yayo, rigereranya umwami wa mbere.+
20 Arambwira ati “Mbese uzi impamvu naje aho uri? Ubu ngiye gusubirayo ndwane n’umutware w’u Buperesi.+ Ningenda, umutware w’u Bugiriki na we araza.+