ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 7:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Ni we uzubaka inzu izahesha izina ryanjye icyubahiro,+ kandi nzakomeza intebe y’ubwami bwe, ihame kugeza ibihe bitarondoreka.+

  • Yesaya 9:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ubutware bwe buziyongera+ kandi amahoro ntazagira iherezo+ ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe, kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikize ubutabera+ no gukiranuka,+ uhereye ubu kugeza ibihe bitarondoreka. Ibyo ngibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.+

  • Ezekiyeli 37:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Bazatura mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, igihugu ba sokuruza babayemo,+ bakagituramo+ bo n’abana babo n’abana b’abana babo kugeza ibihe bitarondoreka,+ kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umutware wabo kugeza ibihe bitarondoreka.+

  • Daniyeli 7:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Hanyuma ahabwa ubutware+ n’icyubahiro+ n’ubwami,+ kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera.+ Ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho, kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.+

  • Mika 4:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Nzarokora abasigaye bo mu bacumbagira,+ n’abari barajyanywe kure nzabahindura ishyanga rikomeye;+ Yehova azababera umwami ategeke ari ku musozi wa Siyoni, uhereye ubu ukageza ibihe bitarondoreka.+

  • Ibyahishuwe 11:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nuko umumarayika wa karindwi avuza impanda+ ye. Mu ijuru humvikana amajwi aranguruye agira ati “ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu+ n’ubwa Kristo we,+ kandi azaba umwami iteka ryose.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze