ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yobu 34:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Imenagura abakomeye+ itabaririje,

      Igahagurutsa abandi mu cyimbo cyabo.+

  • Zab. 83:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Kugira ngo abantu bamenye+ ko wowe witwa Yehova,+

      Ari wowe wenyine Usumbabyose+ mu isi yose.+

  • Ezekiyeli 17:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Kandi ibiti byose byo mu gasozi bizamenya ko jyewe Yehova+ nacishije bugufi igiti kirekire+ maze ngashyira hejuru ikigufi,+ ko numishije igiti gitoshye+ ngatuma icyumye kirabya uburabyo. Jyewe Yehova ni jye wabivuze kandi nzabikora.”’”+

  • Daniyeli 4:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ibyo byategetswe n’abarinzi,+ kandi uwo mwanzuro wahamijwe n’abera, kugira ngo abariho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu,+ kandi ko ibugabira uwo ishatse,+ ikabwimikamo uworoheje hanyuma y’abandi bose.”+

  • Daniyeli 4:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Abatuye ku isi bose ni ubusa imbere yayo,+ kandi ikora ibyo ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu batuye isi.+ Ntihariho uwabasha gukumira ukuboko kwayo+ cyangwa ngo ayibaze ati ‘uragira ibiki?’+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze