ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 19:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Abanyegiputa bazashoberwa+ kandi nzarogoya umugambi wabo.+ Bazitabaza imana zitagira umumaro+ n’abagombozi n’abashitsi n’abapfumu.+

  • Yesaya 47:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Warambiwe abajyanama bawe benshi. Ngaho nibahaguruke bagukize, bo basenga ibintu byo mu ijuru, bakitegereza inyenyeri,+ ku mboneko z’amezi bakakumenyesha ibizakubaho.

  • Daniyeli 2:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Abakaludaya basubiriza imbere y’umwami bati “nta muntu n’umwe ku isi ushobora kubwira umwami ibyo bintu, kuko nta mwami ukomeye cyangwa guverineri wigeze abaza ikintu nk’icyo umutambyi ukora iby’ubumaji cyangwa umushitsi cyangwa Umukaludaya.

  • Daniyeli 2:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Daniyeli asubiriza imbere y’umwami ati “abanyabwenge, abashitsi, abatambyi bakora iby’ubumaji n’abaragurisha inyenyeri, ntibashobora kubwira umwami ibanga ashaka kumenya.+

  • Daniyeli 4:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Icyo gihe abatambyi bakora iby’ubumaji n’abashitsi n’Abakaludaya+ n’abaragurisha inyenyeri+ baraje, mbarotorera inzozi zanjye, ariko ntibambwira icyo zisobanura.+

  • Daniyeli 5:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Nuko umwami arangurura ijwi ahamagaza abashitsi, Abakaludaya n’abaragurisha inyenyeri,+ maze abwira abanyabwenge b’i Babuloni ati “umuntu uri busome iyi nyandiko kandi akambwira icyo isobanura, arambikwa umwenda w’isine+ n’umukufi wa zahabu mu ijosi, kandi azategeka ari uwa gatatu mu bwami.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze