Yeremiya 51:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Babuloni yari imeze nk’igikombe cya zahabu mu kuboko kwa Yehova,+ igasindisha abatuye isi bose.+ Amahanga yasinze divayi yayo.+ Ni cyo gituma amahanga ameze nk’ayasaze.+ Daniyeli 2:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 igashyira mu maboko yawe+ inyamaswa n’ibiguruka mu kirere by’aho abantu batuye hose, kandi ikabiguha byose ngo ubitegeke, ni wowe wa mutwe wa zahabu.+ Daniyeli 4:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Mwami, icyo giti ni wowe+ kuko wakuze ugakomera, icyubahiro cyawe kikazamuka kikagera mu ijuru,+ n’ubutware bwawe bukagera ku mpera y’isi.+ Daniyeli 7:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 “Iya mbere yasaga n’intare,+ ifite amababa nk’aya kagoma.+ Nuko nkomeza kwitegereza kugeza igihe amababa yayo ashikurijwe, maze ihagurutswa ku butaka+ ihagarara ku maguru yombi nk’umuntu, kandi ihabwa umutima nk’uw’umuntu.+
7 Babuloni yari imeze nk’igikombe cya zahabu mu kuboko kwa Yehova,+ igasindisha abatuye isi bose.+ Amahanga yasinze divayi yayo.+ Ni cyo gituma amahanga ameze nk’ayasaze.+
38 igashyira mu maboko yawe+ inyamaswa n’ibiguruka mu kirere by’aho abantu batuye hose, kandi ikabiguha byose ngo ubitegeke, ni wowe wa mutwe wa zahabu.+
22 Mwami, icyo giti ni wowe+ kuko wakuze ugakomera, icyubahiro cyawe kikazamuka kikagera mu ijuru,+ n’ubutware bwawe bukagera ku mpera y’isi.+
4 “Iya mbere yasaga n’intare,+ ifite amababa nk’aya kagoma.+ Nuko nkomeza kwitegereza kugeza igihe amababa yayo ashikurijwe, maze ihagurutswa ku butaka+ ihagarara ku maguru yombi nk’umuntu, kandi ihabwa umutima nk’uw’umuntu.+