Yesaya 48:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 48 Nimwumve ibi mwebwe ab’inzu ya Yakobo, mwe mwitwa Isirayeli+ kandi mukaba mwarakomotse mu mazi ya Yuda,+ mwe murahira mu izina rya Yehova,+ mukambaza Imana ya Isirayeli,+ ariko ntimuyambaze mu kuri no gukiranuka.+ Yeremiya 5:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Niyo bavuga bati “ndahiye Yehova Imana nzima,” baba barahira ibinyoma gusa.+ Ezekiyeli 20:39 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 39 “Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘ngaho nimugende, buri wese akorere ibigirwamana bye biteye ishozi.+ Hanyuma nimutanyumvira, izina ryanjye ryera ntirizongera guhumanywa n’ibitambo byanyu n’ibigirwamana byanyu biteye ishozi.’+
48 Nimwumve ibi mwebwe ab’inzu ya Yakobo, mwe mwitwa Isirayeli+ kandi mukaba mwarakomotse mu mazi ya Yuda,+ mwe murahira mu izina rya Yehova,+ mukambaza Imana ya Isirayeli,+ ariko ntimuyambaze mu kuri no gukiranuka.+
39 “Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘ngaho nimugende, buri wese akorere ibigirwamana bye biteye ishozi.+ Hanyuma nimutanyumvira, izina ryanjye ryera ntirizongera guhumanywa n’ibitambo byanyu n’ibigirwamana byanyu biteye ishozi.’+