ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 32:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Yehova azacira urubanza ubwoko bwe,+

      Kandi azababazwa n’abagaragu be,+

      Kuko azabona ko nta mbaraga bagifite,

      Hasigaye gusa udafite kirengera n’imburamumaro.

  • Zab. 103:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nk’uko se w’abana abagirira imbabazi,+

      Ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya.+

  • Yesaya 60:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Abanyamahanga bazubaka inkuta zawe+ n’abami babo bagukorere,+ kuko nzaba naragukubise nkurakariye,+ ariko amaherezo nzakwemera nkugirire imbabazi.+

  • Amaganya 3:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Ibikorwa by’ineza yuje urukundo+ bya Yehova ni byo byatumye tudashiraho,+ kuko imbabazi ze zitazigera zishira.+

  • Hoseya 11:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “Efurayimu we, nagutererana nte?+ Isirayeli we, naguhana nte?+ Nahera he nguhindura nka Adima?+ Nahera he nkugenza nk’uko nagenje Zeboyimu?+ Umutima wanjye warahindutse+ n’impuhwe zanjye ziragurumana.

  • Luka 15:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Nuko arahaguruka ajya kwa se. Akiri kure, se aramubona amugirira impuhwe, maze ariruka amugwa mu ijosi aramusoma cyane.

  • Yakobo 5:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Dore tuvuga ko abihanganye ari bo bahiriwe.+ Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu+ kandi mwabonye ibyo Yehova yamukoreye hanyuma,+ mwibonera ko Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze