30 Abasigaye bahungira mu mugi wa Afeki.+ Urukuta rugwira abantu ibihumbi makumyabiri na birindwi bari basigaye.+ Beni-Hadadi arahunga+ ajya kwihisha mu cyumba cy’imbere cyane+ cy’inzu yari mu mugi.
18 Kandi umuntu wese uzaba ahunga urusaku rw’ibiteye ubwoba azagwa mu rwobo, n’uzamutse ava mu rwobo afatirwe mu mutego,+ kuko ingomero zo mu ijuru zizagomororwa+ kandi imfatiro z’igihugu zizanyeganyega.+