18 Kandi umuntu wese uzaba ahunga urusaku rw’ibiteye ubwoba azagwa mu rwobo, n’uzamutse ava mu rwobo afatirwe mu mutego,+ kuko ingomero zo mu ijuru zizagomororwa+ kandi imfatiro z’igihugu zizanyeganyega.+
16 muravuga muti “oya, ahubwo tuzahunga turi ku mafarashi!”+ Ni yo mpamvu muzahunga. Muravuga muti “tuzagendera ku mafarashi anyaruka.”+ Ni yo mpamvu abazaba babakurikiye na bo bazaba banyaruka.+