ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 9:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Dore umwana yatuvukiye,+ twahawe umwana w’umuhungu,+ kandi ubutware buzaba ku bitugu bye.+ Azitwa Umujyanama uhebuje,+ Imana ikomeye,+ Data uhoraho,+ Umwami w’amahoro.+

  • Yesaya 11:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ku gishyitsi cya Yesayi+ hazashibukaho ishami,+ kandi umushibu uzashibuka+ ku mizi ye uzarumbuka.+

  • Yeremiya 23:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka.+ Azaba umwami+ utegekesha ubwenge kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+

  • Ezekiyeli 17:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Kandi ibiti byose byo mu gasozi bizamenya ko jyewe Yehova+ nacishije bugufi igiti kirekire+ maze ngashyira hejuru ikigufi,+ ko numishije igiti gitoshye+ ngatuma icyumye kirabya uburabyo. Jyewe Yehova ni jye wabivuze kandi nzabikora.”’”+

  • Ezekiyeli 37:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 “‘“Umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo,+ kandi bose bazagira umwungeri umwe.+ Bazagendera mu mategeko yanjye,+ bakomeze amabwiriza yanjye+ kandi bayasohoze.+

  • Zekariya 12:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Kuri uwo munsi, Yehova azagota Yerusalemu ayirinde.+ Kuri uwo munsi, usitara muri bo azakomera nka Dawidi,+ inzu ya Dawidi izagira imbaraga nk’iz’Imana,+ nk’iz’umumarayika wa Yehova imbere yabo.+

  • Luka 1:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 dore uzasama inda kandi uzabyara umwana w’umuhungu,+ uzamwite Yesu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze