1 Abami 18:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Eliya yegera abantu bose arababwira ati “muzahera mu rungabangabo kugeza ryari?+ Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire,+ ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe. 2 Abami 17:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 Batinyaga+ Yehova ariko bagasenga+ imana zabo, bakurikije uburyo bwo gusenga bwo mu mahanga bari barakuwemo bakajyanwa mu bunyage.+ Matayo 6:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi,+ cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.+
21 Eliya yegera abantu bose arababwira ati “muzahera mu rungabangabo kugeza ryari?+ Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire,+ ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe.
33 Batinyaga+ Yehova ariko bagasenga+ imana zabo, bakurikije uburyo bwo gusenga bwo mu mahanga bari barakuwemo bakajyanwa mu bunyage.+
24 “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi,+ cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.+