ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Malaki 2:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Murabaza muti ‘byatewe n’iki?’+ Byatewe n’uko Yehova yabaye umuhamya wo kugushinja ko wariganyije umugore wo mu busore bwawe+ kandi ari mugenzi wawe n’umugore w’isezerano.+

  • Matayo 5:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Icyakora jye ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we atamuhoye gusambana,+ aba amutegeje ubusambanyi,+ kandi ko umuntu wese ushyingiranwa n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye.+

  • Mariko 10:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Nuko arababwira ati “umuntu wese utana n’umugore we akarongora undi aba asambanye,+ bityo akaba ahemukiye umugore we.

  • Luka 16:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 “Umuntu wese utana n’umugore we agashaka undi aba asambanye, kandi umuntu wese ushyingiranwa n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye.+

  • Abaroma 7:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ubwo rero, mu gihe umugabo we akiriho, yakwitwa umusambanyi aramutse abaye uw’undi mugabo.+ Ariko iyo umugabo we apfuye, aba abohowe ku itegeko ry’umugabo we, ku buryo atakwitwa umusambanyi aramutse abaye uw’undi mugabo.+

  • 1 Abakorinto 7:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Abashatse bo ndabaha aya mabwiriza, ariko si jye, ahubwo ni Umwami,+ ko umugore atagomba kuva ku mugabo we.+

  • Abaheburayo 13:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya,+ kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze