3 Ni yo mpamvu nshaka ko mumenya ko nta muntu wahumekerwa n’umwuka w’Imana ngo avuge ati “Yesu ni ikivume!”+ Kandi nta n’uwavuga ati “Yesu ni Umwami” adahumekewe n’umwuka wera.+
18 None se bitwaye iki? Uko byagenda kose Kristo aramamazwa,+ byaba bitewe n’uburyarya+ cyangwa binyuze mu kuri, kandi ibyo ni byo binshimisha. Mu by’ukuri, nanone nzakomeza kwishima,