Yohana 6:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 Naje nturutse mu ijuru+ ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye+ ashaka. Yohana 8:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Akomeza ababwira ati “mwe mukomoka hasi, jye nkomoka hejuru;+ muri ab’iyi si,+ jye si ndi uw’iyi si.+ Yohana 8:42 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 42 Yesu arababwira ati “iyo Imana iba So mwari kunkunda,+ kuko naje nturutse ku Mana none nkaba ndi hano.+ Sinaje nibwirije, ahubwo ni Yo yantumye.+ 1 Abakorinto 15:47 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 47 Umuntu wa mbere ni uwo mu isi kandi yavanywe mu mukungugu,+ naho uwa kabiri ni uwo mu ijuru.+ Abefeso 4:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 None se, aya magambo ngo “ubwo yazamukaga”+ hari ikindi asobanura kitari uko nanone yamanutse akaza hasi, ni ukuvuga ku isi?+
38 Naje nturutse mu ijuru+ ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye+ ashaka.
23 Akomeza ababwira ati “mwe mukomoka hasi, jye nkomoka hejuru;+ muri ab’iyi si,+ jye si ndi uw’iyi si.+
42 Yesu arababwira ati “iyo Imana iba So mwari kunkunda,+ kuko naje nturutse ku Mana none nkaba ndi hano.+ Sinaje nibwirije, ahubwo ni Yo yantumye.+
9 None se, aya magambo ngo “ubwo yazamukaga”+ hari ikindi asobanura kitari uko nanone yamanutse akaza hasi, ni ukuvuga ku isi?+