30 Nta kintu na kimwe nshobora gukora nibwirije. Uko numvise ni ko nca urubanza, kandi urubanza nca ni urw’ukuri+ kuko ntaharanira ibyo nshaka, ahubwo mparanira ibyo uwantumye ashaka.+
28 Hanyuma Yesu aravuga ati “nimumara kumanika+ Umwana w’umuntu,+ ni bwo muzamenya ko ndi uwo mbabwira ko ndi we,+ kandi ko nta cyo nkora nibwirije,+ ahubwo ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije.+