Yohana 1:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ubuzima+ bwabayeho binyuze kuri we, kandi ubwo buzima bwari umucyo+ w’abantu. Yohana 5:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko uwumva ijambo ryanjye kandi akizera uwantumye, ari we ufite ubuzima bw’iteka.+ Ntashyirwa mu rubanza, ahubwo yavuye mu rupfu ajya mu buzima.+ 1 Yohana 1:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 (Koko rero, ubuzima bwaragaragaye,+ kandi twabonye ubuzima bw’iteka+ bwakomotse kuri Data, ubwo twagaragarijwe, none turabuhamya+ kandi turabubabwira.)
24 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko uwumva ijambo ryanjye kandi akizera uwantumye, ari we ufite ubuzima bw’iteka.+ Ntashyirwa mu rubanza, ahubwo yavuye mu rupfu ajya mu buzima.+
2 (Koko rero, ubuzima bwaragaragaye,+ kandi twabonye ubuzima bw’iteka+ bwakomotse kuri Data, ubwo twagaragarijwe, none turabuhamya+ kandi turabubabwira.)