-
Intangiriro 38:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nuko Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa wari umugabo w’Umunyakanani.+ Ashakana na we, agirana na we imibonano mpuzabitsina. 3 Uwo mugore aratwita, abyara umwana w’umuhungu maze Yuda amwita Eri.+ 4 Uwo mugore yongera gutwita, igihe kigeze abyara umwana w’umuhungu amwita Onani. 5 Nanone arongera abyara umwana w’umuhungu amwita Shela. Yuda yari atuye muri Akizibu+ igihe yabyaraga uwo mwana.
-