17 Hanyuma Yakobo yuriza abana be n’abagore be ingamiya,+18 maze atwara amatungo ye yose n’ubutunzi bwose yari afite.+ Yafashe amatungo yari yaragize ari i Padani-aramu maze asanga papa we Isaka mu gihugu cy’i Kanani.+
3 Nuko Farawo abaza abavandimwe ba Yozefu ati: “Umwuga wanyu ni uwuhe?” Basubiza Farawo bati: “Nyakubahwa, turagira intama kandi ni na byo ba sogokuruza bakoraga.”+