17 Nuko Farawo abwira Yozefu ati: “Bwira abavandimwe bawe uti: ‘mushyire imitwaro ku ndogobe zanyu, mujye mu gihugu cy’i Kanani. 18 Muzane papa wanyu n’abo mu ngo zanyu, munsange hano kugira ngo mbahe ku byiza byo mu gihugu cya Egiputa. Muzarya ibyiza kurusha ibindi byo muri iki gihugu.’+