33 Nuko Yakobo arebye, abona Esawu aje amusanga ari kumwe n’abantu 400.+ Atandukanya abana be, Leya amuha abe, Rasheli amuha abe, na ba baja bombi abaha ababo.+ 2 Ashyira abo baja n’abana babo imbere,+ akurikizaho Leya n’abana be,+ Rasheli+ na Yozefu abashyira inyuma yabo.