18 Hanyuma Yakobo ava i Padani-aramu,+ agera amahoro mu mujyi w’i Shekemu,+ mu gihugu cy’i Kanani+ maze ashinga ihema imbere y’uwo mujyi. 19 Hanyuma agura umurima yari ashinzemo ihema, awugura n’abahungu ba Hamori papa wa Shekemu, atanga ibiceri by’ifeza 100.+