22 Amaherezo Imana yibuka Rasheli, iramwumva maze iramusubiza, imuha ubushobozi bwo kubyara.+ 23 Nuko aratwita, abyara umwana w’umuhungu, aravuga ati: “Imana inkuyeho igitutsi!”+ 24 Nuko amwita Yozefu,+ kuko yavugaga ati: “Yehova ampaye undi mwana w’umuhungu.”