-
Kubara 6:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 “‘Iri ni ryo tegeko rigenga Umunaziri: Igihe cye cyo kuba Umunaziri+ nikirangira, uwo munsi bazamuzane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 14 Azazanire Yehova isekurume y’intama idafite ikibazo* itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ intama y’ingore idafite ikibazo itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ azazane isekurume y’intama idafite ikibazo yo gutamba ngo ibe igitambo gisangirwa,*+
-