ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Nanone ujye wizihiza Umunsi Mukuru w’Isarura* ry’imyaka yeze mbere,+ n’Umunsi Mukuru w’Isarura ryo mu mpera z’umwaka,* igihe usarura ibyo wahinze mu murima.+

  • Abalewi 23:34-36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, muzajye mwizihiriza Yehova Umunsi Mukuru w’Ingando* uzajya umara iminsi irindwi.+ 35 Ku munsi wa mbere muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. 36 Mu minsi irindwi, buri munsi muzajye mutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Ku munsi wa munani muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana+ kandi muzature Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Iryo ni ikoraniro ryihariye. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora.

  • Gutegeka kwa Kabiri 16:13-15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 “Nimumara kubika ibyo muvanye ku mbuga muhuriraho imyaka, mukabika divayi mukuye aho mwengera n’amavuta mukuye aho muyakamurira, mujye mumara iminsi irindwi mwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando.*+ 14 Muzajye mwishima kuri uwo munsi mukuru,+ mwishimane n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu, Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu. 15 Mujye mumara iminsi irindwi mwizihiriza Yehova Imana yanyu umunsi mukuru,+ muwizihirize ahantu Yehova azatoranya, kuko Yehova Imana yanyu azabaha umugisha, umusaruro wanyu wose ukiyongera. Azabaha imigisha mu byo muzakora byose+ kandi rwose muzishime munezerwe.+

  • Nehemiya 8:14-18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nuko basanga mu Mategeko Yehova yategetse binyuze kuri Mose handitswemo ko Abisirayeli bagombaga kuba mu ngando* mu gihe cy’umunsi mukuru wabaga mu kwezi kwa karindwi.+ 15 Nanone hari handitswemo ko bagombaga gutangaza+ mu mijyi yabo yose n’i Yerusalemu bati: “Mujye mu misozi muzane amashami y’imyelayo, amashami y’ibiti bya pinusi, amashami y’igiti cy’umuhadasi, amashami y’imikindo n’amashami y’ibiti by’amababi menshi kugira ngo muyubakishe ingando, nk’uko byanditswe.”

      16 Abantu baragenda barayazana bubaka ingando, buri wese yubaka ku gisenge cy’inzu ye, no mu ngo zabo no mu mbuga z’inzu y’Imana y’ukuri+ n’imbere y’Irembo ry’Amazi+ ahahuriraga abantu benshi, n’imbere y’Irembo rya Efurayimu ahahuriraga abantu benshi.+ 17 Nuko abantu bose bari baravuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu bubaka ingando maze bazibamo. Ntibari barigeze bizihiza uwo munsi mukuru batyo, kuva mu gihe cya Yosuwa+ umuhungu wa Nuni kugeza uwo munsi. Abantu bari bishimye cyane.+ 18 Buri munsi basomaga igitabo cy’Amategeko y’Imana y’ukuri+ mu ijwi riranguruye, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Nuko bamara iminsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru, maze ku munsi wa munani habaho ikoraniro ryihariye nk’uko byategetswe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze