22 Ntimuzature Yehova itungo rihumye, iryavunitse, irifite ibisebe, irifite amasununu, irirwaye indwara yo ku ruhu cyangwa ibihushi. Ntimukagire na rimwe muri ayo matungo mushyira ku gicaniro, ngo muritambire Yehova kugira ngo ribe igitambo gitwikwa n’umuriro.