39 Ariko ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, nimumara gusarura ibyo mwejeje mu gihugu, muzajye mwizihiriza Yehova umunsi mukuru mu gihe cy’iminsi irindwi.+ Umunsi wa mbere uzabe umunsi wihariye w’ikiruhuko n’umunsi wa munani ube umunsi wihariye w’ikiruhuko.+