33 Nuko Mose aha abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni+ n’igice cy’abagize umuryango wa Manase+ ari we muhungu wa Yozefu, ubwami bwa Sihoni+ umwami w’Abamori, abaha n’ubwami bwa Ogi+ umwami w’i Bashani. Nanone abaha amasambu y’imijyi yo muri ubwo bwami n’imidugudu ihakikije.
12Aba ni bo bami bo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Yorodani Abisirayeli batsinze bakabifata, kuva ku Kibaya cya Arunoni+ kugeza ku Musozi wa Herumoni+ na Araba yose ugana iburasirazuba:+
8 Ikindi gice cy’umuryango wa Manase, uwa Rubeni n’uwa Gadi, batuye mu karere Mose yabahayeho umurage mu burasirazuba bwa Yorodani, nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarahabahaye.+