Kuva 1:11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 11 Nuko babashyiriraho abayobozi bo kubakoresha imirimo ivunanye cyane+ kugira ngo babakandamize. Nanone bubatse umujyi wa Pitomu n’uwa Ramesesi+ kugira ngo Farawo ajye ayibikamo ibintu. Kuva 1:14 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 14 Babakoreshaga imirimo ivunanye yo gucukura ibumba no kubumba amatafari n’indi mirimo yose igoye cyane yo gukora mu mirima, batuma ubuzima bubabihira. Babagize abacakara, babatwaza igitugu, babakoresha imirimo yose ivunanye.+
11 Nuko babashyiriraho abayobozi bo kubakoresha imirimo ivunanye cyane+ kugira ngo babakandamize. Nanone bubatse umujyi wa Pitomu n’uwa Ramesesi+ kugira ngo Farawo ajye ayibikamo ibintu.
14 Babakoreshaga imirimo ivunanye yo gucukura ibumba no kubumba amatafari n’indi mirimo yose igoye cyane yo gukora mu mirima, batuma ubuzima bubabihira. Babagize abacakara, babatwaza igitugu, babakoresha imirimo yose ivunanye.+