5 Ntimuzabatere kuko ntazabaha igihugu cyabo, niyo haba ahangana n’aho umuntu yakandagiza ikirenge. Akarere kari hafi y’Umusozi wa Seyiri nagahaye Esawu kugira ngo kabe umurage we.+ 6 Ibyokurya byaho muzabirye ari uko mubiguze amafaranga kandi n’amazi yaho muzayanywe ari uko muyaguze amafaranga.+